Rinda Mudasobwa kurandaga :

Abahanga mu gukoresha mudasobwa bagenda bagaragaza bimwe mu byakorwa bigafasha mudasobwa gukora yihuta:

1. Kudafungura porogaramu zidakenewe muri ako kanya.
2. Kugerageza ikintu kimwe mu gihe ; kudakora ibintu byinshi icyarimwe kandi bisa.
3. Kugenzura ibibitswe muri mudasobwa, hagasibwa ibidakenewe.
4. Kutabika ibintu kuri desktop no kuri disc C iba ikorerwamo imikorere yose ya porogaramu zashyizwe muri mudasobwa.
5. Kwibuka gukora icyitwa Disc Clean up muri Temp folder.

Uko ikibazo kimera iyo mudasobwa ititaweho ngo ikorerwe ibi byose.

Habaho igihe umuntu ashaka gukoresha imashini mu bintu byihuta ugasanga mudasobwa igenda gahoro, ikamara umwanya munini nk'iminota cyangwa isaha ikigerageza gufunguka (loading), niba ari n'inyandiko runaka wafunguraga bikagenda gutyo.

Zimwe mu mpamvu zitera imashini kugenda gahoro bikabije ku buryo usanga ushobora gukora akazi gake bitajyanye n'ibyo wagombaga gukora ku munsi, ni ukunaniza imashini bishobora kugirwamo uruhare kenshi n'abayikoresha.

Icy'ibanze mu byakorwa ngo imashini ibashe gukora byihuse, ni ukumenya ko imikorere ya mudasobwa ikora nk'uko ubwonko bw'umuntu bukora, maze nyirayo ntafungurire ibintu byinshi bikabije icyarimwe mu gihe azi neza ko ubushobozi bwa mudasobwa ye budahambaye.

Kugeza ubu haragenda hakorwa mudasobwa zifite ubushobozi buhambaye cyane ku buryo gukorera ibintu byinshi icyarimwe bitajya biba ikibazo kuri zo, ariko inyinshi mu ziri gukoreshwa kuri ubu mu Rwanda, ni iza kera kandi kugura izigezweho zinafite ubushobozi buhambaye birahenda.

Uburyo bwiza buruta ubundi mu korohereza mudasobwa gukora vuba kandi itananijwe, ni ugufungura icyo uri gukora mu gihe kimwe nk'uko iyo ukoresha ubwonko bwawe mu gutekereza ubanza ugatekereza kimwe ubundi ikindi gutyo gutyo.

Kumenya aho ubika inyandiko, amafoto na video ; ibyiza bikaba kubibika ahatari kuri mudasobwa ukoresha buri munsi, ahubwo ugashaka 'external disk".

Byaba bibaye ngombwa ko ubika kuri mudasobwa yawe ukirinda kubibika kuri "desktop" cyangwa "Bureau" no kuri "disc" cyangwa "Volume".

Impamvu bikwiye kwirindwa kubika ibintu byose kuri Disc C ni uko iyo habitsweho ibintu byinshi bitananiza imashini gusa, ahubwo binashobora gutuma iyo bibaye ngombwa ko ushaka gusiba byose "Format", ushaka kugira icyo uhindura mu mikorere yayo, utabasha gutakaza bya bindi wibikiye ahandi ku zindi disc cyangwa volume.

Icyakorwa kiza rero ni uguhanga izindi volume cyangwa Disc, urugero nka Disc D, E, F n'izindi uko wabishobora.

Ikindi cyafasha ni ukwibuka gusiba "delete" porogaramu zidakenewe muri mudasobwa, n'icyo bita temp folder ugahora wibuka gusibamo burundu ibiba byibitsemo kuko uko ukoresha mudasobwa ibyo uyikoreraho hari utuntu twibika tujyanye n'ibyo uba wakoze.

Kwibuka kudusiba rero ni byiza kuko iyo birimo byuzuza umwanya uhakoreshwa bigatuma imashini ibura umwanya wo kwisanzuriramo ngo ikore neza.

Ku bakoresha internet bo rero, bakabona igenda gahoro nabo burya ikibazo kinini ntikiba ari internet nubwo nayo byabaho, ariko wabashije gufata neza imashini yawe, internet ntiyapfa kuba ikibazo.